Kuri uyu wa Kane tariki 25 Mata 2024, abanyeshuri biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Vunga (GS Vunga) bahawe ibikoresho by’ishuri ni umuryango Women progress family (WPF) bavuga ko bigiye kubafasha mu gutsinda neza amasomo yabo.
Women Progress Family ni umushinga umaze igihe gito ukorana n’ibigo by’amashuri bitandukanye aho batoranya abana b’abakobwa batifashije kurusha abandi bakabafasha kubona ibikoresho bikenewe ngo imyigire yabo igende neza.
Bamwe mu banyeshuri bahawe ibikoresho bishimira ko G.S Vunga ari kimwe mu bigo byatoranyijwe gukorerwamo ni uyu mushinga bagahamya ko waje ukenewe.
Aganira na ICKNews, Niyonshuti Akarabo Brandine ni umunyeshuri wiga mumwaka wa mbere w’a mashuri yisumbuye muri iki kigo akaba ari nawe watwaye igihembo cy’u mukobwa wahize abandi mukugira amanota meza mu gihembwe cya kabiri cy’amashuri cyuyu mwaka yagize ati “ ndashimira cyane women progress family kuko mbere kwiga byari bigoye kubera kubura ibikoresho na mafaranga y’ishuri ugasanga ikaramu cyangwa amakayi bishize ntabindi mfite nkabura ibyo kwigiramo ariko ubundabibona nkabasha kwiga neza nkana tsinda neza .
Ishya shami Brisca nawe wiga muri iki cyigo akaba anafashwa ni uyu mushinga yunze murya Niyonshuti nawe ashimira WPF yemeza ko ibikoresho ahawe bigiye kumufasha kongera isuku ndetse yige neza atsinde amasomo ye.
Muhirwa Paulin umuyobozi wa Gs VUNGA Yavuze ko inkunga bahawe n’uyu mushinga ari ingirakamaro kuko mbere wasangaga Gs VUNGA aricyo kigo cya nyuma mu murenge wose wa Shyoge mu gifite abanyeshuri batishyura amafaranga y’ishuri yemeza ko i kuri ubu umubare wagabanutse.

Muhirwa Paulin uyobora GS VUNGA
Yagize ati” Ndashimira umuryango Women Progress Family kuko udufasha cyane mu kwishyurira amafaranga y’ishuri abagera kuri 220 naho 50 muri bo bakabaha n’ ibikoresho by’ishuri, rero hari icyahindutse kandi nizera ko imitsindire y’a bana iri kuzamuka”.
Gatore Eric Umuyobozi Ushinzwe amasomo mu Murenge wa Shyogwe nawe wari witabiriye iki gikorwa yashimiye uruhare rw’uyu mushinga mu kuzamura ireme ry’uburezi mu Karere ka Muhanga gusa anabasaba kongera ubufasha bagenera abanyeshuri bakamanuka no mu banyeshuri biga mu mashuri abanza ngo kuko naho harimo umubare munini wabatishoboye.
Ati”Ndasaba umuryango Women Progress Family ko nukomeza kubona ubushobozi bazafata n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza kuko nabo usanga nta bushobozi buhagije bafite bwo kubona ibikoresho by’ishuri kandi naho harimo n’ababa baratangiye kujya mu mihango bakabura ibikoresho by’isuku.”
Ibikoresho byatanzwe ni amakayi, amakaramu , ibikoresho by’isuku byifashishwa mu gihe cy’imihango ku bagore no kubakobwa.
Source: Ick Journalism / Igiraneza Rosine / April 26, 2024
